Gukorera Amafaranga Kuri Website
Inyandiko z'Isomo
Digital Money ni amafaranga ari mumibare, udashobora gufata muntoki nkuko ufata inoti cyangawa ibiceri.
Urugero: amafaranga ufite kuri banki, mobile money.
Akenshi digital money yitwa Online Money iyo akoreshwejwe muburyo bukeneye interineti; nk'amafaranga ukoresha ugura ibicuruzwa kuri Amazon,Alibaba cyangwa amafaranga wishyurwa kumbuga nka Upwork.com, fiverr.com, nizindi zikenera interineti kugirango zikore.
Nanone iyo digital money yitwa Electronic Money mugihe ari gukoreshwa muburyo budakenera interineti; nk'amafaranga ari kuri mobile money ukoresha wishyura cyangwa wohereza kuyindi nimero ya fone (telephone), cyangwa wishyura kuri MoMo Pay; ibyo ntago bikenera kuba hari interineti
Uburyo 5 Ushobora gukoreramo Amafaranga kuri Website
1. Kwandika (Blogging)
Ni ukwandika inyandiko (article) kuri website; nk'inkuru kukintu runaka cyangwa inyandiko z'isomo ryigisha ikintu runaka. Ibyo ntago aribyo ubwabyo byinjiza amafaranga, ahubwo ibyo wandika iyo bikunzwe, bigakurura abantu benshi basura website, nibyo bituma ukorera amafaranga muburyo burakurikira ngo kwamamaza (Online Advertisement).
2. Kugurisha Ibicuruzwa (E-commerce)
Ni ukugurisha ibicuruzwa kuri website, kuburyo nta biceri cyangwa inoto bikoreshwa; ntano gutumiza ibicuruzwa, kugura no kugurisaha biba ako kamwanya kuri interineti, ntano gutumiza cyangwa gutegereza igicuruzwa.
Urugero: kugurisha ibitabo kuri interineti (e-books), kugurisha ibishushanyo mbonera byo gukora ikintu runaka (templates)
3. Ubukomisiyoneri (Affliate Marketing)
Tuvuge urugero kampani (company) icuruza ibicuruzwa runaka ishaka kongera abakiriya, iguha link y'ibicuruzwa byayo, nawe iyo link ukagenda uyiha abantu cyangwa ukayipositinga kumbuga (social media); hagira umuntu ugura igicuruzwa aciye kuri link wamuhaye, kampani ikaguha komisiyo (amafaranga).
Urugero rwa kampani zibikora: Amazon
4. Kwamamaza (Online Advertisement)
Abantu cyangwa kampani zishaka kwamamaza byishyura amafaranga izindi kampani zamamaza, izo kampani zamamaza nazo zigacisha amatangazo kuri website yawe zikakwishyura.
Ijambo Advertisement mumpine ni Ad
Kampani zamamaza zitwa Ad Networks
Urugero rwa Ad network ni Google Adsense, Medianet, Adsterra, Kadam, Propellers Ads
5. Freelancing (Akazi ko kuri Interineti)
Ni ugucuruza ubumenyi (skills) cyangwa serivisi. Umukiriya ajya kuri website agashyiraho akazi ashaka ko gakorwa, abagafitiye ubumenyi nabo bakaza kumvikana nawe, ukoze ako kazi akishyurwa amafaranga ya digital kuri bank, mobile money etc... bitanasabye ko uwatanze akazi ahura cyangwa aba aziranye numuntu uri gukora ako kazi.
Urugero: Ushobora gukora akazi kumuntu uri mubuhinde, ngo gukora kuri software kandi mutanaziranye mutanahuye,ukagakora utavuye no munzu.
Website zizwi zibaho akazi hari Upwork.com na Fiverr.com
Utuzi dukunda kuhaba ni Designing, Writing, Translation, Software evelopment, nutundi twinshi.
Aha ugurisha ubumenyi bwawe n'umwanya wawe.